GUKOPERA NTIBIHIRA BOSE.
Soma nawe wisekere.
Umwana yagiye gukora ikizamini cyo kwinjira mu seminari, noneho abazwa na padiri:
Padiri: Igikombe cy'isi 2006 giherutse kubera
mu kihe gihugu?
Umwana: Mu Budage.
Padiri: Umukinnyi witwayemo neza
Agahabwa ballon d'or ni nde?
Umwana: Zidane.
Padiri: Ikirunga giherutse kuruka i Goma
waba uzi uko cyitwa?
Umwana: Nyiragongo
Padiri: None se wumva abantu bavuga ko
Imana ari ingabo cg ingore?
Umwana: Bamwe barabyemeza
abandi bakabihakana.
Padiri aramubwir'ati urabitsinze nta kibazo ushobora kwemererwa kwiga.Ubwo umwana arasohoka ahura na mugenzi we uje gukora nawe ikizamini ati ese bakubajije ngwiki? aramubwira ngo icya mbere ni mu Budage,icya kabiri Zidane, icya gatatu Nyiragongo, icya Kane nasubije ngo bamwe barabyemeza abandi bakabihakana.
Ubwo umwana yinjira n'igihunga cyinshi yahagira kubera ubwoba kuko yari yanatinze abaza ibyo ari busubize nuko padiri areba umwana n'ukuntu aje yinjira adakomanze aramubaza n'umujinya mwinshi;
Padiri: niko sha, uteye uturutse he?
Umwana: mu Budage
Padiri:Ye!!!!!!!!! !!!!!!So ni nde?
Umwana: Zidane
Padiri: naho se nyoko?
Umwana: Nyiragongo.
Padiri: Ariko se sha uri umusaziiiiiii cyangwa?
Umwana: Bamwe barabyemeza
abandi bakabihakana.
Nuko Padiri aramubwira ngo isohokere ntacyo mvugana nawe.
