UWANYIRIGIRA Françoise
IZINA : UWANYIRIGIRA Françoise
PAPA : NDUWIMANA Prosper
Mama : MUKARUBIBI Consolée
Aho mvuka :
Intara: Uburengerazuba
Akarere: Rusizi
Umurenge: Giheke
Ubuzima bwa mbere ya genocide
Mbere ya Genocide twari dutuye mu murenge wa Ntura twari famille nini duturanye no
kwa data wacu umwe, abandi babiri batuye i Kigali, nari nkiri umwana sinarinzi ibyo
aribyo ariko numvaga bavuga uburyo data wacu wari atuye i Kigali bamufunze ngo ni
ikitso cy’inkotanyi ngo arakubitwa agaruka yarabaye indembe.Sinarinzi ibyo aribyo
numvaga ntazi iyo biva niyo bijya cyane ko banavugaga ngo inkotanyi zifite imirizo
nk’imbeba numvaga bitandeba gusa nkumva ko ari nk’inyamanswa.Ariko aho twari
dutuye bagahora badutera buri gihe bakatwiba ndetse ndibuka rimwe bigeze no gutega
papa kubw’amahirwe arabacika, yakundaga kuva mukazi atinze kuko yakoga kure yo
mu rugo ,ikindi gihe nacyo mama yinjiye munzu mu rugo hari amasahane agiye kuyoza
agarutse arayabura ibyo byose bikagaragaza ko akenshi habaga hari abantu bashaka
kutugirira nabi. Ubundi nabwo mukuru wanjye wo kwa data wacu aza atubwira ngo
mwarimu yamwise Kanjogera wa Rwabugiri ngo kubera ukuntu areshya.
Ikindi gihe nabwo hari mubyaara wanjye aza abaza tante ngo ni ubuhe bwoko ,ngo
mwarimu yababwiye ngo abahutu nibicare abatutsi bahaguruke noneho ahagurutse
abanyeshuri bose baramuseka maze isoni ziramwica aricara ibyo bikanyereka ko no mu
mashuri hari ingengabitekerezo ya genocide
UBUZIMA BWO MURI GENOCIDE
Hari le 6/04/1994, nibwo twumvise itangazo ko uwari perezida HABYARIMANA
yapfuye, tubyutse mu gitondo dusanga papa na data wacu bicaye mu rugo bumva radiyo
nuko papa aravuga ngo« arapfuye ariko arakurikirwa na benshi» ibyo yabivuganye
igihunga ndetse yinanura ku ntebe sinarinzi impamvu abivuze ariko naje kubyibuka
nyuma mbonye ibyabaye.
Mu mugoroba w’uwo munsi nka saa kumi n’ebyiri twicaye murugo twese na papa
hakurya yaho twari dutuye haturuka igitero baza bavuza amafirimbi ubwo basakara mu
ngo zose ubwo mama yahise ashyira umwana mu mugongo maze turiruka, papa
aradusiga aragenda noneho twe na mama tujya ku mugabo twari duturanye wari
umuhutu twinjira mu nzu iwe bigeze nka saa mbiri kuko uwo musaza yari umuntu ugira
umutima mwiza ,haje kwihisha abandi bantu benshi tuhahura turi famille eshatu umusaza
abonyeko abantu ari benshi ahitamo kubohereza mu gihuru ngo nawe batamwica
twaragiye tujya mu rutoki twese bigeze nka saa cyenda z’ijoro haza abantu baratwumva
kuko harimo utwana duto twasakuzaga turira kuko n’imvura yajojoboga ndetse n’inzara
kuko twari twagiye tutariye,abo bagabo bahageze babaza mama icyo bakora , baturebye
babona baratuzi maze baratubwira ngo nituge mu rusengero rw’abapantekoti rwari hafi
aho ngo niho abandi bari(niho abatutsi twari duturanye bose bari bahungiye kuko
bumvaga ko ntawabicira mu rusengero)
Twaragiye tugerayo bwenda gucya tuhasanga abandi bantu benshi tugumamo iminsi itatu
tutarya haza abagiraneza baduha ibijumba kuko byari bike babihaye abana gusa.ubwo
inzu ziwacu bahise bazitwika kumunsi wa mbere n’ibirimo barabisahura bashoka mu
mirima bisarurira nk’ababihinze.Nuko rero bigeze ku cyumweru ku itariki ya 10/04/1994
saa sita ni bwo haje igitero simusiga bitwaje imihoro n’amahiri basaba ko babafungurira
urusengero bitaba ibyo bakarutwika.Umuyobozi warwo yanze gutanga urufunguzo neza
neza,noneho baragenda bazana essance abonye nubundi byarangiye ararubaha barinjira
hahera ku mugabo wari hafi aho ,nuko bagenda barobanuramo igitsina-gabo gusa ngo
babe aribo babanzirizaho ngo niyo basiga abagore ntacyo bazimarira ,niko byagenze
barabishe babatemaguye,nuko mama adupfuka igitenge yari afite ngo tutareba uburyo
barimo gutema abantu bageze kuri papa baramucocagura we na data wacu ngo inyenzi zo
kwa Hakizimpfura(Sogokuru)ntizipfa vuba ngo ni inyaryenge bamukubise umuhoro wa
mbere ahamagara musaza wanjye amuhereza isaha yari yambaye nuko bamukubita indi
ibiri arapfa, mu gihe agisamba barongera ngo nibamunoze neza atazuka nuko
baramutemagura umutwe wose arapfa burundu.
Ubwo rero bahise basohora abagore n’abana ngo nibagende bazagwe ku bandi twaragiye
turi imiryango itatu duhungira ku mugabo umwe wari utuye mu wundi murenge
araduhisha ,twaharaye rimwe haza konseye wari mukuru w’uwo mugabo aratwirukana
ngo nitutagenda aratwica narangiza nawe amwice twaragiye tujya iwabo w’umudamu
twari kumwe tugezeyo dusanga nabo inzu yabo barayitwitse tuguma mu gakoni kabo turi
nk’abantu mirongo ine,ubwo inzara yari imeze nabi abana bamwe bakurira ibiti bya
avoka bakaduha tugahonda tukazirya ari mbisi. Mama abonye tugiye kwicwa n’ inzara
yigira inama yo kujya kureba ko iwabo hari uwasigaye n’ubwo mu nzira bitari byoroshye
gutambuka,agezeyo asanga nyogokuru niwe usigaye Sogokuru n’abana be bane
barabishe,asanga hasigaye agakoni nuko agaruka kudutwara kuko yabonaga n’ubundi ari
ugupfa no gupfa, kubw’amahirwe turahagera.ubwo hamwe twari duteraniye turi nka 40
cyangwa 50 iryo joro bose barabishe hatavuyemo numwe,twaraye aho kwa nyogokuru
bigeze nijoro haza interahamwe zije gusaka abana b’abahungu ngo zibice bakabambika
udukanzu nuko ababyeyi barakubitwa,interahamwe zirataha ,bukeye bigenda gutyo
bakaza bagakubita nyogokuru na mama ndetse na mukuru wa mama ,noneho dutangira
kujya turara mugihuru kuko bavugaga ko bazatwica inkoni arizo zibanje kutwica.
Tuba mu ishyamba iminsi myishi kuko nyogokuru yari yaranze kwihisha ngowe
arishakira urupfu kuko yabonaga ntaho asigaye.Ubwo yadutekeraga ibijumba noneho ba
mama bakaza kujya kubizana bugiye kwira.byageze aho bisa n’ibyenda gushira nuko
interahamwe twari duturanye zikajya ziza ngo zidushuke ko iwacu ari amahoro maze ngo
tugende batwice ,nuko bagahora batubwira ngo nitugaruke umutekano ni wose ngo
badushingire ihema n’abandi bapfakazi baho ngaho ngo twongere dushake imibereho
nyamara bagiraga ngo babone uko tujya hamwe maze batwice neza ,mama yarabyangaga
ngo reka tuzapfane na nyogokuru wacu,igihe kimwe mama yasubiye aho twari dutuye
kureba ko ari amahoro maze ageze mu nzira ahura n’umuntu amubwira ko aho agiye
amaraso arimo gutemba,naho ubwo ni babapfakazi n’abana babo bose baraye bishwe
muri iryo joro babishe babatemagura babata mu musarani.
Umusaza witwaga Claude bamutwikiye munzu ,maze mu gitondo bajya kureba ko yahiye
neza basanga yapfuye bamushyira mu rwina aho yataraga ibitoki, kuko batari
bamucukuriye imbwa zaramutaburuye zimurira ku gasozi.mama yahise
agaruka,turakomeza turihisha kuko nta bantu benshi bari bazi ko twahahungiye, hari
umugabo wari inshuti ya Sogokuru akajya mu bitero,maze akaza akatubwira imigambi
n’isaha bari buzire kutwica bahagera bagasanga yatuburiye twagiye kwihisha
bakahasanga nyogokuru,we bakamureka ngo azicwe n’agahinda ,ubwo twagiye mu
nkambi i Nyarushishi,tuhasanga abandidushinga amahema tubamo.
Interahamwe zarazaga zigatwaramo abantu zikajya kubica cyangwa zigacunga abagiye
kuvoma no gutashya zikabica, kandi ubwo ngo hari n’abafaransa ngo baturinze,ariko
ibyo byose bigakorwa barebera,ubuzima bwaho bwari bugoye cyane Nuko haje famille
imwe iranjyana na murumuna wanjye ngo tujye kubayo ariko naho twahoraga
twihishe,tugataha ninjoro tukaryama,tubayo iminsi nuko twumva inkuru ngo inkotanyi
zo kabyara zaje,maze interahamwe zitangira guhunga zerekeza muri Kongo maze na twe
tuva mu bwihisho ,sinamenye neza uburyo ba mama bavuye mu nkambi gusa yaje
kutureba aho twari turi ngo arebe ko tukiriho asanga turahari nawe atubwira ko asubiye
iwabo asanze nyogokuru.
UBUZIMA BWA NYUMA YA GENOSIDE
Nyuma ya genocide amazu yari yarasenywe imirima yarangiritse ,muri make ubuzima
bwari ingorabahizi ,twagumye mu kazu kari karasigaye kwa nyogokuru AVEGA itangiye
kubakira abapfakazi nibwo batwubakiye inzu yo kubamo,dutangira ubundi buzima,ndetse
dutangira kwegeranya amagufwa y’abacu, yari mu rutoki no mu misarane,tuyashyingura
mu cyubahiro,ikindi kandi twasubiye mu ishuri n’ubwo bitari byoroshye kubera ubwoba
.njye byarangoraga cyane kuko aho nigaga hari kumwe n’uruusengero biciyemo papa
ngetse n’abandi bo muri famille,imisarane twakoreshaga ni yo bari baratayemo abacu,
buri gihe nahoranaga agahinda kuko nabitekerezagaho buri munsi,ariko narize ndangiza
primaire nsindira ayisumbuye niga neza ,nayo ndayatsinda neza ,ubu ndi muri kaminuza
kandi na yo nzayirangiza neza. Nkurikije ibyo nagiye nyuramo bitandukanye kandi
nkaba ngihumeka mfite ikizere cy’ejo hazaza ndetse no kuzagira icyo nimarira
n’muryango wanjye ndetse n’igihugu,ibyo nifuza ni ukuzarangiza ndetse ngakomeza
muri maitrise byakunda nkagera no muri doctorat.
KWIBUKA ABANJYE
NDIBUKA :
Papa NDUWIMANA Prosper,
Masenge MUTUMWIKA n’abana be bose;
Uwase Marie Alice Bienfaite, Bucyana na Semuceri
Masenge Victoire n’umugabo we Kayonga n’abana babo 7
Jean bosco, Mugabo, Iradukunda, Angelique, Kado, Eric, n’umwana w’uruhinja
Masenge Monique,
Data wacu Tabaro Tharcis n’umugore we Nyiratabaro M.Therese, n’umuhungu wabo
KARANGWA wigaga muri kaminuza nkuru y’urwanda,
Sogokuru André Tabaro bamwishe arwaye cyane bamucagaguramo incuro 3.
Marume Claver, Revocat na Lasaro wishwe maze ubwonko bwe bugatwarwa ku giti
Data wacu Sengumuremyi Revocat n’umugorewe n’umwana wabo Umutoni
Abaturanyi Damascen n’abana be batanu, Umusaza Claude n’umuryango we
n’abuzukuru be
Ntituzabibagirwa kandi aho mwagiye twizeye ko mwaruhutse na twe abo mwasize
turaharanira kuzaba abagabo.
