UWANYIRIGIRA Françoise

 

IZINA : UWANYIRIGIRA Françoise

PAPA : NDUWIMANA Prosper

Mama : MUKARUBIBI Consolée

Aho mvuka :

Intara: Uburengerazuba

Akarere: Rusizi

Umurenge: Giheke

 

Ubuzima bwa mbere ya genocide

Mbere ya Genocide twari dutuye mu murenge wa Ntura twari famille nini duturanye no

kwa data wacu umwe, abandi babiri batuye i Kigali, nari nkiri umwana sinarinzi ibyo

aribyo ariko numvaga bavuga uburyo data wacu wari atuye i Kigali bamufunze ngo ni

ikitso cy’inkotanyi ngo arakubitwa agaruka yarabaye indembe.Sinarinzi ibyo aribyo

numvaga ntazi iyo biva niyo bijya cyane ko banavugaga ngo inkotanyi zifite imirizo

nk’imbeba numvaga bitandeba gusa nkumva ko ari nk’inyamanswa.Ariko aho twari

dutuye bagahora badutera buri gihe bakatwiba ndetse ndibuka rimwe bigeze no gutega

papa kubw’amahirwe arabacika, yakundaga kuva mukazi atinze kuko yakoga kure yo

mu rugo ,ikindi gihe nacyo mama yinjiye munzu mu rugo hari amasahane agiye kuyoza

agarutse arayabura ibyo byose bikagaragaza ko akenshi habaga hari abantu bashaka

kutugirira nabi. Ubundi nabwo mukuru wanjye wo kwa data wacu aza atubwira ngo

mwarimu yamwise Kanjogera wa Rwabugiri ngo kubera ukuntu areshya.

Ikindi gihe nabwo hari mubyaara wanjye aza abaza tante ngo ni ubuhe bwoko ,ngo

mwarimu yababwiye ngo abahutu nibicare abatutsi bahaguruke noneho ahagurutse

abanyeshuri bose baramuseka maze isoni ziramwica aricara ibyo bikanyereka ko no mu

mashuri hari ingengabitekerezo ya genocide

UBUZIMA BWO MURI GENOCIDE

Hari le 6/04/1994, nibwo twumvise itangazo ko uwari perezida HABYARIMANA

yapfuye, tubyutse mu gitondo dusanga papa na data wacu bicaye mu rugo bumva radiyo

nuko papa aravuga ngo« arapfuye ariko arakurikirwa na benshi» ibyo yabivuganye

igihunga ndetse yinanura ku ntebe sinarinzi impamvu abivuze ariko naje kubyibuka

nyuma mbonye ibyabaye.

Mu mugoroba w’uwo munsi nka saa kumi n’ebyiri twicaye murugo twese na papa

hakurya yaho twari dutuye haturuka igitero baza bavuza amafirimbi ubwo basakara mu

ngo zose ubwo mama yahise ashyira umwana mu mugongo maze turiruka, papa

aradusiga aragenda noneho twe na mama tujya ku mugabo twari duturanye wari

umuhutu twinjira mu nzu iwe bigeze nka saa mbiri kuko uwo musaza yari umuntu ugira

umutima mwiza ,haje kwihisha abandi bantu benshi tuhahura turi famille eshatu umusaza

abonyeko abantu ari benshi ahitamo kubohereza mu gihuru ngo nawe batamwica

twaragiye tujya mu rutoki twese bigeze nka saa cyenda z’ijoro haza abantu baratwumva

kuko harimo utwana duto twasakuzaga turira kuko n’imvura yajojoboga ndetse n’inzara

kuko twari twagiye tutariye,abo bagabo bahageze babaza mama icyo bakora , baturebye

babona baratuzi maze baratubwira ngo nituge mu rusengero rw’abapantekoti rwari hafi

aho ngo niho abandi bari(niho abatutsi twari duturanye bose bari bahungiye kuko

bumvaga ko ntawabicira mu rusengero)

Twaragiye tugerayo bwenda gucya tuhasanga abandi bantu benshi tugumamo iminsi itatu

tutarya haza abagiraneza baduha ibijumba kuko byari bike babihaye abana gusa.ubwo

inzu ziwacu bahise bazitwika kumunsi wa mbere n’ibirimo barabisahura bashoka mu

mirima bisarurira nk’ababihinze.Nuko rero bigeze ku cyumweru ku itariki ya 10/04/1994

saa sita ni bwo haje igitero simusiga bitwaje imihoro n’amahiri basaba ko babafungurira

urusengero bitaba ibyo bakarutwika.Umuyobozi warwo yanze gutanga urufunguzo neza

neza,noneho baragenda bazana essance abonye nubundi byarangiye ararubaha barinjira

hahera ku mugabo wari hafi aho ,nuko bagenda barobanuramo igitsina-gabo gusa ngo

babe aribo babanzirizaho ngo niyo basiga abagore ntacyo bazimarira ,niko byagenze

barabishe babatemaguye,nuko mama adupfuka igitenge yari afite ngo tutareba uburyo

barimo gutema abantu bageze kuri papa baramucocagura we na data wacu ngo inyenzi zo

kwa Hakizimpfura(Sogokuru)ntizipfa vuba ngo ni inyaryenge bamukubise umuhoro wa

mbere ahamagara musaza wanjye amuhereza isaha yari yambaye nuko bamukubita indi

ibiri arapfa, mu gihe agisamba barongera ngo nibamunoze neza atazuka nuko

baramutemagura umutwe wose arapfa burundu.

Ubwo rero bahise basohora abagore n’abana ngo nibagende bazagwe ku bandi twaragiye

turi imiryango itatu duhungira ku mugabo umwe wari utuye mu wundi murenge

araduhisha ,twaharaye rimwe haza konseye wari mukuru w’uwo mugabo aratwirukana

ngo nitutagenda aratwica narangiza nawe amwice twaragiye tujya iwabo w’umudamu

twari kumwe tugezeyo dusanga nabo inzu yabo barayitwitse tuguma mu gakoni kabo turi

nk’abantu mirongo ine,ubwo inzara yari imeze nabi abana bamwe bakurira ibiti bya

avoka bakaduha tugahonda tukazirya ari mbisi. Mama abonye tugiye kwicwa n’ inzara

yigira inama yo kujya kureba ko iwabo hari uwasigaye n’ubwo mu nzira bitari byoroshye

gutambuka,agezeyo asanga nyogokuru niwe usigaye Sogokuru n’abana be bane

barabishe,asanga hasigaye agakoni nuko agaruka kudutwara kuko yabonaga n’ubundi ari

ugupfa no gupfa, kubw’amahirwe turahagera.ubwo hamwe twari duteraniye turi nka 40

cyangwa 50 iryo joro bose barabishe hatavuyemo numwe,twaraye aho kwa nyogokuru

bigeze nijoro haza interahamwe zije gusaka abana b’abahungu ngo zibice bakabambika

udukanzu nuko ababyeyi barakubitwa,interahamwe zirataha ,bukeye bigenda gutyo

bakaza bagakubita nyogokuru na mama ndetse na mukuru wa mama ,noneho dutangira

kujya turara mugihuru kuko bavugaga ko bazatwica inkoni arizo zibanje kutwica.

Tuba mu ishyamba iminsi myishi kuko nyogokuru yari yaranze kwihisha ngowe

arishakira urupfu kuko yabonaga ntaho asigaye.Ubwo yadutekeraga ibijumba noneho ba

mama bakaza kujya kubizana bugiye kwira.byageze aho bisa n’ibyenda gushira nuko

interahamwe twari duturanye zikajya ziza ngo zidushuke ko iwacu ari amahoro maze ngo

tugende batwice ,nuko bagahora batubwira ngo nitugaruke umutekano ni wose ngo

badushingire ihema n’abandi bapfakazi baho ngaho ngo twongere dushake imibereho

nyamara bagiraga ngo babone uko tujya hamwe maze batwice neza ,mama yarabyangaga

ngo reka tuzapfane na nyogokuru wacu,igihe kimwe mama yasubiye aho twari dutuye

kureba ko ari amahoro maze ageze mu nzira ahura n’umuntu amubwira ko aho agiye

amaraso arimo gutemba,naho ubwo ni babapfakazi n’abana babo bose baraye bishwe

muri iryo joro babishe babatemagura babata mu musarani.

Umusaza witwaga Claude bamutwikiye munzu ,maze mu gitondo bajya kureba ko yahiye

neza basanga yapfuye bamushyira mu rwina aho yataraga ibitoki, kuko batari

bamucukuriye imbwa zaramutaburuye zimurira ku gasozi.mama yahise

agaruka,turakomeza turihisha kuko nta bantu benshi bari bazi ko twahahungiye, hari

umugabo wari inshuti ya Sogokuru akajya mu bitero,maze akaza akatubwira imigambi

n’isaha bari buzire kutwica bahagera bagasanga yatuburiye twagiye kwihisha

bakahasanga nyogokuru,we bakamureka ngo azicwe n’agahinda ,ubwo twagiye mu

nkambi i Nyarushishi,tuhasanga abandidushinga amahema tubamo.

Interahamwe zarazaga zigatwaramo abantu zikajya kubica cyangwa zigacunga abagiye

kuvoma no gutashya zikabica, kandi ubwo ngo hari n’abafaransa ngo baturinze,ariko

ibyo byose bigakorwa barebera,ubuzima bwaho bwari bugoye cyane Nuko haje famille

imwe iranjyana na murumuna wanjye ngo tujye kubayo ariko naho twahoraga

twihishe,tugataha ninjoro tukaryama,tubayo iminsi nuko twumva inkuru ngo inkotanyi

zo kabyara zaje,maze interahamwe zitangira guhunga zerekeza muri Kongo maze na twe

tuva mu bwihisho ,sinamenye neza uburyo ba mama bavuye mu nkambi gusa yaje

kutureba aho twari turi ngo arebe ko tukiriho asanga turahari nawe atubwira ko asubiye

iwabo asanze nyogokuru.

UBUZIMA BWA NYUMA YA GENOSIDE

Nyuma ya genocide amazu yari yarasenywe imirima yarangiritse ,muri make ubuzima

bwari ingorabahizi ,twagumye mu kazu kari karasigaye kwa nyogokuru AVEGA itangiye

kubakira abapfakazi nibwo batwubakiye inzu yo kubamo,dutangira ubundi buzima,ndetse

dutangira kwegeranya amagufwa y’abacu, yari mu rutoki no mu misarane,tuyashyingura

mu cyubahiro,ikindi kandi twasubiye mu ishuri n’ubwo bitari byoroshye kubera ubwoba

.njye byarangoraga cyane kuko aho nigaga hari kumwe n’uruusengero biciyemo papa

ngetse n’abandi bo muri famille,imisarane twakoreshaga ni yo bari baratayemo abacu,

buri gihe nahoranaga agahinda kuko nabitekerezagaho buri munsi,ariko narize ndangiza

primaire nsindira ayisumbuye niga neza ,nayo ndayatsinda neza ,ubu ndi muri kaminuza

kandi na yo nzayirangiza neza. Nkurikije ibyo nagiye nyuramo bitandukanye kandi

nkaba ngihumeka mfite ikizere cy’ejo hazaza ndetse no kuzagira icyo nimarira

n’muryango wanjye ndetse n’igihugu,ibyo nifuza ni ukuzarangiza ndetse ngakomeza

muri maitrise byakunda nkagera no muri doctorat.

KWIBUKA ABANJYE

NDIBUKA :

Papa NDUWIMANA Prosper,

Masenge MUTUMWIKA n’abana be bose;

Uwase Marie Alice Bienfaite, Bucyana na Semuceri

Masenge Victoire n’umugabo we Kayonga n’abana babo 7

Jean bosco, Mugabo, Iradukunda, Angelique, Kado, Eric, n’umwana w’uruhinja

Masenge Monique,

Data wacu Tabaro Tharcis n’umugore we Nyiratabaro M.Therese, n’umuhungu wabo

KARANGWA wigaga muri kaminuza nkuru y’urwanda,

Sogokuru André Tabaro bamwishe arwaye cyane bamucagaguramo incuro 3.

Marume Claver, Revocat na Lasaro wishwe maze ubwonko bwe bugatwarwa ku giti

Data wacu Sengumuremyi Revocat n’umugorewe n’umwana wabo Umutoni

Abaturanyi Damascen n’abana be batanu, Umusaza Claude n’umuryango we

n’abuzukuru be

Ntituzabibagirwa kandi aho mwagiye twizeye ko mwaruhutse na twe abo mwasize

turaharanira kuzaba abagabo.