INKOTANYI FAMILLY MURI DESCENTE

25/01/2012 17:36

Ni kuri uyu wa kabiri taliki ya 24 Mutarama 2012 ubwo fammille INKOTANYI yajyaga muri descente aho isanzwe ikorera i Nyamata muri GS Nyamata Catholique, isaha yabaye ihuro ku isaha ya saa saba ubwo twahuriraga mu rugo(aho dukorera ibikorwa bya famille:aho duhurira buri wa gatatu) duhagurukira icyarimwe twerekeza ku Kimironko aho twafatiye imodoka yatugejeje aho twagombaga gufatira iyitugeza i Nyamata(Kicukiro).Ubwo nyuma yo kugera ku Kicukiro ni bwo twahise dufata imodoka yagombaga kutugeza aho twagombaga dukorera descente, tugezeyo twakiriwe n'umuyobozi wa AERG Nyamata, duhabwa ikaze n'umuyobozi ushinzwe amasomo muri icyo kigo,dukomeza ibiganiro bitandukanye ariko hibandwa cyane cyane ku myitwarire ndetse n'imyigire dore ko n'amanota y'abana barangije mu mwaka wa gatatu adashimishije haba ku rwego rw'ikigo ndetse no mu bana bagize AERG kuko umuyobozi w'amasomo yatugaragarije ishusho y'amanota, ubona ko na we atabyishimiye kuko kuri icyo kigo hari abana barenga 60 babonye grade ya U( unclassified)mu bana bagera ku 186 twabwiwe ko bakoze ikizamini cya leta gisoza icyiciro rusange.

Ku bijyanye rero n'imibereho y'abana muri rusange bameze neza,uretse utubazo dutandukanye tw'imyigire harimo nko kubura ibikoresho by'ishuri( amakaye,amakaramu,uniforme) ndetse bamwe na bamwe bakabura agahimbazamusyi kagenerwa abarezi babo. ku kijyanye n'abana batagira aho baba twasanze abana bose bafite ibibazo bafite n'imiryango ibarera n'ubwo itabafashe neza ariko batubwira ko batayivamo kuko ni yo yabareze kuva jenoside yarangira bityo rero bakaba babyihanganira bagakomeza gukurikirana amasomo yabo  dore ko nta na internat ihari bivuze ko nta banyeshuri badafite aho bataha mu gihe cy'ibiruhuko.

Nyuma yo kuganira n'abana tubagira inama zitandukanye twahuye n'ubuyobozi bw'ikigo, buduha ishusho y'imyigire n'imitsindire y'abana,ariko ubuyobozi butugaragariza ko n'ababyeyi gutsindwa kw'abana babigiramo uruhare kuko umuyobozi w'amasomo yatugaragarije  ko hasubitswe inama y'ababyeyi inshuro zirenga enye zose kubera kubura kw'ababyeyi.

—————

Back