
INKOTANYI MURI DESCENTE I NYAMATA
05/03/2011 16:55
Aha ni ku itariki ya 4 werurwe 2011 mu masaha y’igicamunsi agana mu ma saa saba ubwo famille INKOTANYI yerekezaga I Nyamata kuri GS NYAMATA Catholique gusura abana baho bahiga bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.
Famille INKOTANYI ikimara kugera yo yahawe ikaze n’umuyobozi ushinzwe amasomo kuko umuyobozi mukuru w’ikigo atari ahari mu gihe hari hagitegerejwe ko abana barangiza amasomo y’uwo munsi.
Abana barangije amasomo y’uwo munsi bahuriye muri salle n’abashyitsi maze umuyobozi w’amasomo atangira asaba pere wa famille INKOTANYI section KIE ko yakwerekana abashyitsi bazanye,baribwirana,maze batangira ibiganiro.
Pere wa famille BISANGABAGABO Hassan yatangiye asobanurira abana :
Amavu n’amavuko ya AERG dore ko kuri icyo kigo nta n’iyari isanzwe ihari(AERG).
Ubuyobozi bwayo kuva ku rwego rw’igihugu kugera kuri famille,ariko by’umwihariko abasobanurira akamaro ka famille kuko ari yo shingiro rya AERG.
Amahame ya AERG.
Ibyiciro by’abanyamuryango.
Ibisabwa kugira ngo ube umunyamuryango.
Amaze kubasobanurira birambuye hakurikiyeho ibibazo abaha n’ibisubizo byabyo,banasaba ko bazahabwa Statut y’umuryango nibamara kugira AERG.
Icyo kiganiro kirangiye hakurikiyeho ibindi biganiro bitandukanye harimo:
-Imyigire(Innocent)
-Imyitwarire(Eric)
-Kwibuka(Mère Odette)
Innocent ababwira uko bashobora kwiga neza kandi bagatsinda harimo:Gufatanya,gukora etude uko bikwiye,kwigirira icyizere,kugira intego,kugera ku ntego no kwihangana,
Eric na we ababwira ko bagomba kumenya abo ari bo,bakiha agaciro maze bakamenya n’icyo bashaka kugeraho,ariko ibyo bakabigezw aho n’imyitwarire myiza kandi badasubira inyuma.
Odette na we ababwira akamaro ko kwibuka,uko bajya bitegura icyunamo kandi abasaba ko batagomba guheranwa n’agahinda.
Ibiganiro birangiye batoye komite igomba kuba ibahagarariye by’agateganyo:
Coordinateur:RUKUNDO Djamali
Vice coordinatrice:UWAMBAYE Fabiola
Secretaire:BYIRINGIRO Jean Claude
Abajyanama:-MUKESHIMANA CLAIRE
-BIZIRAGUTEBA Idrissa
BIMWE MU BIBAZO N’IBYIFUZO BAFITE
Bamwe muri bo harimo abirera badafite ubushobozi bwo kwibonera agahimbazamusyi k’abarimu dore ko gakabakaba 13000frws ku mwaka,kubura ibikoresho by’ishuri,….
Bifuje ko bagira AERG bidatinze bitewe n’ubusobanuro bari bahawe kandi ko bakuru babo bajya babahora hafi bishoboka.
Abana bakomeje kugira ibyishimo dore ko na bakuru babo (Famille INKOTANYI) basabanye na bo.
Nk’uko umuyobozi w’amasomo yari yatangije ikiganiro ni na we wagishoje ashimira abashyitsi,hakurikiraho gusenga no gufata agafoto k’urwibutso .
Agafoto kamaze gufatwa abana baratashye,famille na yo ijya gusura urwibutso rwa Nyamata.
Murakoze
—————