
Bite by’Amavubi nyuma yo gutsinda Eritrea
20/11/2011 14:50Ubwo twavuganaga n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku byerekeye imyiteguro y’aya marushanwa yatubwiye muri aya magambo : “Imyiteguro igenda neza kuko dufite abakinnyi bameze neza kandi bamaze kumenyerana."
Tumubajije niba nta mikino ya gicuti yaba iteganyijwe, yarasubije ati : “Byakabaye byiza, usibye ko nta gihe gihagije dusigaranye... Nk’ubu abakinnyi basubiye muri za clubs zabo kubera imikino ya shampiyona hano mu gihugu izakomeza mu mpera z’iki cyumweru. Nakongeraho ko n’umutoza akiri mushya ku buryo atashoboye kubona uko ategura imikino ya gicuti".
Tumubajije ibijyanye n’icyizere bagaragariza Abanyarwanda bakunda umupira w’amaguru bafite impungenge z’uko n’ubundi mu mwaka ushize ari ikipe ya Tanzania yasezereye Amavubi muri ¼ cya CECAFA, yatubwiye ko icyizere gihari kuko bafite abakinnyi bamenyeranye kandi bahuje umukino.
Dusubije amaso inyuma twakwibaza niba koko Amavubi azahangara ikipe ya Tanzania izakinira imbere y’abafana bayo. Nta wamenya uko bizagenda kuko buri kipe izaba iharanira intsinzi kugeza ku munota wa nyuma. Bityo tukaba tubona ko igusubizo cy’umukino kizagaragara ifirimbi yo kurangiza umukino ivugijwe.
Mu kiganiro IGIHE.com yagiranye na Désiré Mbonabucya wigeze kuba umukinnyi ukomeye mu Rwanda ndetse agakomereza umupira we i Burayi nk’ umukinnyi wabigize umwuga, akaza no kuba kapiteni w’Amavubi ubwo yitabiraga bwa mbere mu mateka imikino ya CAN mu 2004, Mbonabucya yatangiye adutangariza ko yishimiye uburyo Amavubi yitwaye mu mukino wa Eritrea, akomeza avuga ko iyi yaba ari nk’intangiriro iri kugaragara mu ikipe y’ igihugu Amavubi.
Ati : “Amavubi yahoze akomeye kuva na kera, ahubwo icyatumye yari yarasubiye inyuma ni uburyo ibintu byategurwaga. Ubu ndibaza ko bigiye kujya bitegurwa neza kandi ku gihe”.
Tumubajije ku itsinda H u Rwanda rwashyizwemo, yavuze ko kuri we abona ririya tsinda ritoroshye, ariko atekereza ko ikipe nitegurwa neza izashobora kubyitwaramo neza.
Mbonabucya yagize ati " Inama natanga ni uko abashinzwe umupira w’amaguru mu Rwanda bashyira hamwe bakareba uburyo ikipe ihagaze ubu, bakareba n’aho tugiye kujya n’ingufu zigomba kongerwamo kugira ngo bitegurwe kare ntihazabemo guhuzagurika kuko mu mupira intsinzi irategurwa mu buryo bwinshi".
Mbonabucya yakomeje yibutsa ko mu mupira nta kidashoboka kuko byose bisaba kubipangira, kandi hagashyirwaho uburyo abakinnyi bafatwa neza kugirango mu mutwe wabo batekereze intsinzi badatekereza ibindi. Ikindi kandi n’abafana b’Amavubi bagahaguruka nk’uko babikoze mu 2004 bagashyigikira ikipe kuko nabo babigiramo uruhare runini cyane.
Mu kiganiro umunyamakuru wa IGIHE.com Egide Mugisha yagiranye n’umukinnyi w’Amavubi Mugiraneza Jean Baptiste bita Migy, yamutangarije ko ikipe ubu imeze neza, ko kandi biteguye kuba bakwitwara neza. Mugiraneza ati “ Ikipe nk’ iyi sinayiherukaga, ariko ntakubeshye aho ingufu zacu ziri ni uko dushyize hamwe kabisa, twese turumvikana, turaganira neza ku buryo ubu harimo umwuka mwiza”.
Tumubajije uburyo biteguye itsinda H, yadutangarije ko iri tsinda rikomeye, ko ariko ko nta tsinda na rimwe ryoroshye, gusa ikiza akaba ari uko aya makipe yose bayazi, Mugiraneza yakomeje agira ati “Twe nk’abakinnyi twifuza icya mbere kuba twatsinda imikino yose tuzakinira mu Rwanda, noneho amakipe akomeye nka Mali na Algérie tukajya iwabo tugiye gushaka inota rimwe. Twizeye ko bigenze gutyo twatambuka mu itsinda”.
Mugiraneza yanatugaragarije uburyo yatunguwe na bariya bakinnyi bakiri bato, ati “Si ukukubeshya pe ! Natunguwe n’urwego bariya bana bariho mu mupira w’amaguru ; rwose uwabazamuye mu Mavubi makuru ntiyibeshye, yaba Emery, Tibingana, Buteera n’abandi”.
Mu kiganiro n’ umunyamakuru wa IGIHE.com Egide Mugisha, Peter Kamasa wandika inkuru za siporo ku izubarirashe.org yagize icyo avuga ku itsinda u Rwanda rurimo.
Kamasa ati “Sha ! Ubu haracyari kare kereka tubanje kureba nibura imikino ibiri nibwo twagira icyo tuvugaho”.
Kamasa yakomeje avuga ko amakipe u Rwanda ruzakina nayo akomeye ariko na none muri iyi minsi ntabwo ahagaze neza ku buryo yakagombye gutera ubwoba abakinnyi cyangwa abatoza, ahubwo ngo bibande mu gutegura neza iyo mikino no gushaka abakinnyi bose b’Abanyarwanda.
Peter Kamasa yakomeje atanga inama ko buri mukinnyi wese w’Umunyarwanda agomba kwitabwaho aho ari hose agakurikiranwa ndetse akazanwa mu igeragezwa, nyuma bakareba abashoboye ku buryo ikipe yarushaho gukomera. Ikindi yavuze ni uko Amavubi akeneye imikino myinshi ya gicuti ku buryo izafasha abakinnyi n’abatoza kurushaho kumenyana, bikaba byatuma Amavubi yitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga.
Ku mikino ya gicuti, Kamasa yagize ati “Imikino ya CECAFA n’imikino y’amajonjora mu marushanwa atandukanye Amavubi akina ntabwo ihagije, nibashakirwe rwose imikino ya gicuti”.
Kamasa yasoje asaba ko hakwitabwaho n’abakinnyi bakiri bato, atanga ingero nka bariya basore bahagarariye u Rwanda muri Mexico, ati “None se reba ba Emery Bayisenge uburyo ari kwitwara mu Mavubi ! Siwe wenyine n’abandi babahe amahirwe ariko bagende babazamura buhoro buhoro”.
Mu kiganiro na IGIHE.com, Fidèle Bugingo wandika mu Mvaho shya na Fabrice wo kuri Flash FM bose bagaragaje ko itsinda Amavubi arimo rikomeye cyane cyane amakipe nka Mali na Algérie, gusa bakemeza ko Amavubi ateguwe neza bishoboka ko yakwitwara neza kuko ngo byose birashoboka mu mupira w’amaguru.
—————